Ntimugasinde inzoga kuko zitera kwiyandarika, ahubwo mwuzure Mwuka w'Imana. Mubwirane zaburi n'indirimbo z'ibisingizo n'izahimbwe zikomoka kuri Mwuka, muririmbire Nyagasani kandi mumucurangire mubikuye ku mutima. Igihe cyose mujye mushimira Imana Data ibintu byose, mu izina ry'Umwami wacu Yezu Kristo.