Nuko aha bamwe kuba Intumwa ze, abandi ngo babe abahanuzi, abandi ngo babe abatangaza Ubutumwa bwiza, naho abandi ngo babe abashumba n'abigisha. Abigenza atyo kugira ngo intore z'Imana zitegurirwe gukora umurimo wayo, maze zubake Umubiri wa Kristo. Bityo igihe nikigera, twese tuzashyike ku rugero rw'ubumwe buva ku kwemera Umwana w'Imana no kumumenya byuzuye, kugira ngo tube abantu bahamye bageze ku rugero rwuzuye rwa Kristo.