1
Itangiriro 9:12-13
Bibiliya Yera
Imana iravuga iti “Iki ni cyo kimenyetso cy'isezerano nsezeranye namwe n'ibifite ubugingo byose muri kumwe, kugeza ibihe byose. Nshyize umuheto wanjye mu gicu, ni wo mukororombya, uzaba ikimenyetso cy'isezerano ryanjye n'isi.
موازنہ
تلاش Itangiriro 9:12-13
2
Itangiriro 9:16
Umukororombya uzaba mu gicu, nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ry'Imana n'ibibaho bifite umubiri byose biri mu isi.”
تلاش Itangiriro 9:16
3
Itangiriro 9:6
Uvushije amaraso y'umuntu, amaraso ye azavushwa n'abantu, kuko Imana yaremye umuntu afite ishusho yayo.
تلاش Itangiriro 9:6
4
Itangiriro 9:1
Imana iha umugisha Nowa n'abana be, irababwira iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure isi.
تلاش Itangiriro 9:1
5
Itangiriro 9:3
Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyokurya byanyu, mbibahaye byose nk'uko nabahaye ibimera bibisi.
تلاش Itangiriro 9:3
6
Itangiriro 9:2
Inyamaswa zo mu isi zose n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere byose bizabagirira ubwoba, bizabatinya. Murabihawe byo n'ibyuzuye ku butaka byose, n'amafi yo mu nyanja yose.
تلاش Itangiriro 9:2
7
Itangiriro 9:7
“Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.”
تلاش Itangiriro 9:7
صفحہ اول
بائبل
مطالعاتی منصوبہ
Videos