1
Intangiriro 3:6
Bibiliya Ijambo ry'imana D
Nuko umugore abonye ko imbuto z'icyo giti ari nziza, yibwira ko zigomba kuba ziryoshye kandi zikamenyesha umuntu ubwenge. Asoromaho imbuto ararya, ahaho n'umugabo we bari kumwe, na we ararya.
Paghambingin
I-explore Intangiriro 3:6
2
Intangiriro 3:1
Inzoka yari incakura kurusha izindi nyamaswa zose Uhoraho Imana yari yararemye. Inzoka ibaza umugore iti: “Mbese koko Imana yababujije kurya ku mbuto zose z'ibiti byo muri ubu busitani?”
I-explore Intangiriro 3:1
3
Intangiriro 3:15
Nshyize inzigo hagati yawe n'umugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe. Ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse agatsinsino.”
I-explore Intangiriro 3:15
4
Intangiriro 3:16
Abwira umugore ati: “Nzongēra imibabaro yawe utwite, uzabyare uribwa n'ibise. Uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.”
I-explore Intangiriro 3:16
5
Intangiriro 3:19
Uzajya ubona ibyokurya wiyushye akuya, kugeza igihe uzapfira usubire mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko uri umukungugu kandi uzasubira mu mukungugu.”
I-explore Intangiriro 3:19
6
Intangiriro 3:17
Hanyuma abwira umugabo ati: “Wumviye inama mbi y'umugore wawe, urya ku mbuto z'igiti nakubujije. Kubera ibyo wakoze ubutaka buravumwe. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya uhinga uruhe kugira ngo ubone ibigutunga.
I-explore Intangiriro 3:17
7
Intangiriro 3:11
Uhoraho aramubaza ati: “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku mbuto za cya giti nakubujije?”
I-explore Intangiriro 3:11
8
Intangiriro 3:24
Amaze kwirukana umuntu, ashyira mu burasirazuba bw'ubusitani bwa Edeni abakerubi bafite inkota z'umuriro zirabagirana, ngo bice inzira igana ku giti cy'ubugingo.
I-explore Intangiriro 3:24
9
Intangiriro 3:20
Uwo mugabo Adamu yita umugore we Eva, kuko ari we wabaye nyina w'abantu bose.
I-explore Intangiriro 3:20
Home
Biblia
Mga Gabay
Mga Palabas