Itangiriro 6:1-4

Itangiriro 6:1-4 BYSB

Abantu batangiye kugwira mu isi babyara abakobwa, abana b'Imana bareba abakobwa b'abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose. Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n'abantu iteka ryose, kuko ari abantu b'umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri.” Muri iyo minsi abantu barebare banini bari mu isi, no mu gihe cyo hanyuma, abana b'Imana bamaze kurongora abakobwa b'abantu babyarana na bo abana, ari bo za ntwari za kera zari ibirangirire.

Read Itangiriro 6