1
Itangiriro 9:12-13
Bibiliya Yera
Imana iravuga iti “Iki ni cyo kimenyetso cy'isezerano nsezeranye namwe n'ibifite ubugingo byose muri kumwe, kugeza ibihe byose. Nshyize umuheto wanjye mu gicu, ni wo mukororombya, uzaba ikimenyetso cy'isezerano ryanjye n'isi.
Муқоиса
Explore Itangiriro 9:12-13
2
Itangiriro 9:16
Umukororombya uzaba mu gicu, nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ry'Imana n'ibibaho bifite umubiri byose biri mu isi.”
Explore Itangiriro 9:16
3
Itangiriro 9:6
Uvushije amaraso y'umuntu, amaraso ye azavushwa n'abantu, kuko Imana yaremye umuntu afite ishusho yayo.
Explore Itangiriro 9:6
4
Itangiriro 9:1
Imana iha umugisha Nowa n'abana be, irababwira iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure isi.
Explore Itangiriro 9:1
5
Itangiriro 9:3
Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyokurya byanyu, mbibahaye byose nk'uko nabahaye ibimera bibisi.
Explore Itangiriro 9:3
6
Itangiriro 9:2
Inyamaswa zo mu isi zose n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere byose bizabagirira ubwoba, bizabatinya. Murabihawe byo n'ibyuzuye ku butaka byose, n'amafi yo mu nyanja yose.
Explore Itangiriro 9:2
7
Itangiriro 9:7
“Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.”
Explore Itangiriro 9:7
Асосӣ
Китоби Муқаддас
Нақшаҳо
Видео