Intangiriro 6:1-4

Intangiriro 6:1-4 KBNT

Abantu batangira kugwira ku isi, bamaze no kubyara abakobwa, abahungu b’Imana babona abakobwa b’abantu ari beza. Ni bwo bihitiyemo abo bishakiye babagira abagore babo. Nuko Uhoraho aravuga ati «Umwuka wanjye ntuzongera kuguma mu muntu ngo arambe igihe kirekire; ni ikinyamubiri, kandi kubera amakosa ye, iminsi ye ntizarenga imyaka ijana na makumyabiri.» Muri ibyo bihe, (ndetse no hanyuma) ku isi habagaho abantu barebare kandi banini cyane; kubera ko abahungu b’Imana babanaga n’abakobwa b’abantu, abo bakobwa bababyariraga abantu b’ibyamamare; ni bo za ntwari za kera, ba bagabo b’ibirangirire mujya mwumva.

Read Intangiriro 6

Intangiriro 6:1-4 కోసం వీడియో