1
Yohani 6:35
Bibiliya Ijambo ry'imana
Yezu arababwira ati: “Ni jye mugati w'ubugingo, unsanga ntabwo asonza kandi unyemera ntazagira inyota ukundi.
సరిపోల్చండి
Yohani 6:35 ని అన్వేషించండి
2
Yohani 6:63
Mwuka ni we utanga ubugingo, umuntu buntu nta cyo amara. Amagambo nababwiye ni yo abazanira Mwuka n'ubugingo.
Yohani 6:63 ని అన్వేషించండి
3
Yohani 6:27
Ntimugakorere ibyokurya byangirika, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha. Ni we Imana Se yahaye icyemezo cy'ubushobozi bwayo bumuranga.”
Yohani 6:27 ని అన్వేషించండి
4
Yohani 6:40
Icyo Data ashaka ni uko buri wese ubonye Umwana we akamwemera ahabwa ubugingo buhoraho, nanjye nkazamuzura ku munsi w'imperuka.”
Yohani 6:40 ని అన్వేషించండి
5
Yohani 6:29
Yezu arabasubiza ati: “Umurimo Imana ibashakaho ni uko mwemera Uwo yatumye.”
Yohani 6:29 ని అన్వేషించండి
6
Yohani 6:37
Abo Data ampa bose bazansanga kandi unsanze sinzigera mwirukana.
Yohani 6:37 ని అన్వేషించండి
7
Yohani 6:68
Simoni Petero aramusubiza ati: “Nyagasani, twasanga nde ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo buhoraho?
Yohani 6:68 ని అన్వేషించండి
8
Yohani 6:51
Ni jye mugati w'ubugingo wamanutse mu ijuru, nihagira uwuryaho azabaho iteka ryose. Kandi uwo mugati ni umubiri wanjye nzatanga kugira ngo abantu bo ku isi babone ubugingo.”
Yohani 6:51 ని అన్వేషించండి
9
Yohani 6:44
Nta n'umwe ushobora kunsanga atazanywe na Data wantumye, kugira ngo nanjye nzamuzure ku munsi w'imperuka.
Yohani 6:44 ని అన్వేషించండి
10
Yohani 6:33
Umugati w'Imana ni umanutse mu ijuru ugaha abari ku isi ubugingo.”
Yohani 6:33 ని అన్వేషించండి
11
Yohani 6:48
Ni jye mugati w'ubugingo.
Yohani 6:48 ని అన్వేషించండి
12
Yohani 6:11-12
Yezu afata iyo migati ashimira Imana, arayitanga maze bayikwiza abari bicaye. Abigenza atyo no ku mafi, maze bararya barahaga. Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati: “Nimuteranye utumanyu dusagutse kugira ngo hatagira ibipfa ubusa.”
Yohani 6:11-12 ని అన్వేషించండి
13
Yohani 6:19-20
Bamaze kugashya nk'ibirometero bitanu cyangwa bitandatu, babona Yezu agenda ku mazi agana ku bwato maze bagira ubwoba. Arababwira ati: “Mwigira ubwoba ni jye!”
Yohani 6:19-20 ని అన్వేషించండి
హోమ్
బైబిల్
ప్రణాళికలు
వీడియోలు