1
Yohani 7:38
Bibiliya Ijambo ry'imana
Nk'uko Ibyanditswe bivuga, umuntu unyizera imigezi y'amazi y'ubugingo izamuturukamo.”
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Yohani 7:37
Ku munsi uheruka iminsi mikuru y'Ingando ari na wo bizihizaga cyane, Yezu ahagaze mu rugo rw'Ingoro y'Imana avuga aranguruye ati: “Umuntu wese ufite inyota nansange maze anywe.
3
Yohani 7:39
Ibyo Yezu yabivuze yerekeza kuri Mwuka w'Imana abamwizeye bari bagiye kuzahabwa. Icyo gihe Mwuka yari ataroherezwa kuko Yezu yari atarahabwa ikuzo.
4
Yohani 7:24
Ntimugace imanza mushingiye ku bigaragara gusa, ahubwo mujye muca imanza zitabera.”
5
Yohani 7:18
Uwivugira ibye bwite aba yishakira icyubahiro, ariko ushaka guhesha icyubahiro Uwamutumye aba ari umunyakuri utagira uburiganya.
6
Yohani 7:16
Nuko Yezu arabasubiza ati: “Ibyo nigisha si ibyanjye bwite, ahubwo ni iby'Uwantumye.
7
Yohani 7:7
Ab'isi ntibashobora kubanga, ariko jye baranyanga kuko nemeza ko ibyo bakora ari bibi.
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo