1
Yohani 12:26
Bibiliya Ijambo ry'imana
Unkorera wese agomba kunkurikira, kugira ngo aho nzaba ndi na we azabeyo, kandi unkorera wese Data azamwubahiriza.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Yohani 12:25
Ukunda ubuzima bwe azabubura, naho utihambira ku buzima bwe muri iyi si azaburindira ubugingo buhoraho.
3
Yohani 12:24
Ndababwira nkomeje ko iyo akabuto k'ingano kadatewe mu gitaka ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye ni ho kera imbuto nyinshi.
4
Yohani 12:46
Naje kuba urumuri rw'isi, kugira ngo unyemera wese ataguma mu mwijima.
5
Yohani 12:47
Kandi umuntu wese wumva amagambo yanjye ntayakurikize si jye umucira urubanza. Sinazanywe no gucira abantu urubanza ahubwo nazanywe no kubakiza.
6
Yohani 12:3
Mariya afata nk'inusu ya litiro y'amarashi ahumura neza yitwa naridi, amininnye kandi ahenda cyane, ayasīga Yezu ku birenge abihanaguza umusatsi we, maze inzu yose yuzura impumuro y'ayo marashi.
7
Yohani 12:13
Nuko bafata amashami y'imikindo bajya kumusanganira, bavuga baranguruye bati: “Hozana! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani! Hasingizwe Umwami w'Abisiraheli!”
8
Yohani 12:23
Yezu arababwira ati: “Igihe kirageze kugira ngo Umwana w'umuntu ahabwe ikuzo.
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo