1
Yohani 10:10
Bibiliya Ijambo ry'imana
Umujura azanwa gusa no kwiba no kwica no kurimbura. Jyewe nazanywe no kugira ngo intama zibone ubugingo, ndetse busendereye.
ತಾಳೆಮಾಡಿ
Yohani 10:10 ಅನ್ವೇಷಿಸಿ
2
Yohani 10:11
“Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yemera gupfira intama ze.
Yohani 10:11 ಅನ್ವೇಷಿಸಿ
3
Yohani 10:27
Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi kandi na zo zirankurikira.
Yohani 10:27 ಅನ್ವೇಷಿಸಿ
4
Yohani 10:28
Nziha ubugingo buhoraho, ntizizigera zipfa kandi ntawe uzazinyambura.
Yohani 10:28 ಅನ್ವೇಷಿಸಿ
5
Yohani 10:9
Ni jye rembo, uwinjira ari jye anyuzeho azarokoka. Azajya yinjira asohoke kandi abone urwuri.
Yohani 10:9 ಅನ್ವೇಷಿಸಿ
6
Yohani 10:14-15
Ni jye mushumba mwiza. Uko Data anzi nanjye nkamumenya, ni ko nzi intama zanjye na zo zikamenya, ndetse nemera kuzipfira.
Yohani 10:14-15 ಅನ್ವೇಷಿಸಿ
7
Yohani 10:29-30
Data wazimpaye aruta byose, ntawe ubasha kuzimwambura. Jyewe na Data turi umwe.”
Yohani 10:29-30 ಅನ್ವೇಷಿಸಿ
8
9
Yohani 10:18
Nta wubunyaga, ni jye ubutanga ku bushake bwanjye. Mfite ubushobozi bwo kubutanga n'ubwo kubusubirana. Ayo ni yo mabwiriza nahawe na Data.”
Yohani 10:18 ಅನ್ವೇಷಿಸಿ
10
Yohani 10:7
Yezu yungamo ati: “Ndababwira nkomeje ko ari jye rembo ry'intama.
Yohani 10:7 ಅನ್ವೇಷಿಸಿ
11
Yohani 10:12
Naho umucancuro w'ingirwamushumba utari nyir'intama, abona impyisi ije agatererana intama agahunga. Nuko impyisi ikazisumira ikazitatanya.
Yohani 10:12 ಅನ್ವೇಷಿಸಿ
12
Yohani 10:1
“Ndababwira nkomeje ko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura n'umwambuzi.
Yohani 10:1 ಅನ್ವೇಷಿಸಿ
ಮುಖಪುಟ
ಬೈಬಲ್
ಯೋಜನೆಗಳು
ವೀಡಿಯೊಗಳು