1
Luka 17:19
Bibiliya Ijambo ry'imana D
Yezu ni ko kumubwira ati: “Byuka wigendere, ukwizera kwawe kuragukijije.”
Compare
Avasta Luka 17:19
2
Luka 17:4
Ndetse naho yagucumuraho karindwi ku munsi, maze akakugarukira karindwi agira ati: ‘Ndihannye’, uzamubabarire.”
Avasta Luka 17:4
3
Luka 17:15-16
Umwe muri bo abonye ko akize, agaruka ahimbaza Imana aranguruye ijwi. Yikubita hasi yubamye imbere ya Yezu aramushimira. Kandi rero uwo yari Umunyasamariya.
Avasta Luka 17:15-16
4
Luka 17:3
Mwirinde rero! “Mugenzi wawe nagucumuraho umucyahe, niyihana umubabarire.
Avasta Luka 17:3
5
Luka 17:17
Yezu ni ko kubaza ati: “Mbese harya, abakize ntibari icumi? None se abandi icyenda bari he?
Avasta Luka 17:17
6
Luka 17:6
Na we ni ko kubabwira ati: “Muramutse mufite ukwizera nibura kungana urwara, mwabwira kiriya giti cy'iboberi muti: ‘Randuka uterwe mu kiyaga’, kikabumvira.”
Avasta Luka 17:6
7
Luka 17:33
Ushaka kurengera ubuzima bwe azabubura, nyamara uzemera kubuhara azaba aburokoye.
Avasta Luka 17:33
8
Luka 17:1-2
Nuko Yezu abwira abigishwa be ati: “Ibigusha abantu mu cyaha ntibizabura, nyamara hazabona ishyano uwo bizaturukaho. Icyaruta kuri we ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu kiyaga, aho kugira ngo agushe mu cyaha umwe muri aba bato.
Avasta Luka 17:1-2
9
Luka 17:26-27
Nk'uko byagenze kandi mu gihe cya Nowa, ni ko bizaba no mu gihe cyo kuza k'Umwana w'umuntu. Icyo gihe bararyaga bakanywa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye muri bwa bwato bunini, umwuzure ukaza ukabatikiza bose.
Avasta Luka 17:26-27
Home
Bible
Plans
Videos