2 Petero 1:3-4
2 Petero 1:3-4 BIR
Kubera ububasha bwayo Imana yaduhaye ibya ngombwa byose, kugira ngo tubeho twubaha Imana tubikesha kumenya uwaduhamagaye ngo duhabwe ku ikuzo rye no ku kugira neza kwe. Ni cyo cyatumye aduha amasezerano akomeye cyane kandi afite agaciro, kugira ngo nimumara kuyashyikira mugire uruhare kuri kamere y'Imana, bityo mubashe guca ukubiri n'irari ryononnye iyi si.