YouVersion Logo
Search Icon

Ezekeiyeli 5

5
Yerekanisha umusatsi we ibyago bizaba muri Yerusalemu
1Nuko rero mwana w'umuntu, wishakire inkota ityaye imeze nk'icyuma cyogosha, maze uyende uyinyuze ku mutwe wawe no mu bwanwa bwawe, maze wishakire iminzani yo gupimisha ubone kugabanya umusatsi. 2Kimwe cya gatatu cyawo uzagitwikire mu murwa hagati igihe iminsi yo kugota izaba irangiye, kandi uzende kimwe cya gatatu cyawo ugicagaguze inkota mu mpande zawo, na kimwe cya gatatu cyawo uzakinyanyagize mu muyaga, nanjye nzabikurikiza inkota. 3Uzahakure muke, uwupfunyike mu binyita by'umwambaro wawe, 4kandi uzende muke muri uwo uwujugunye mu muriro hagati ugurumane, ni ho umuriro uzaturuka ugere ku nzu ya Isirayeli yose.
5Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Ngiyi Yerusalemu nahashyize hagati y'amahanga, no mu bihugu bihakikije. 6Ariko hagomeye amategeko yanjye hakora ibibi kurusha abanyamahanga, hakagomera amateka yanjye kurusha ibihugu bihakikije, kuko bahakanye amategeko yanjye n'amateka yanjye ntibayagenderemo.” 7Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko muri inkubaganyi kurusha abanyamahanga babakikije, kandi mukaba mutagendeye mu mateka yanjye, ntimukomeze n'amategeko yanjye cyangwa ngo mukurikize amategeko y'abanyamahanga babakikije.” 8Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Dore jye ubwanjye ndakwibasiye, kandi nzagusohozaho ibihano abanyamahanga babireba. 9Nzagukoreramo icyo ntigeze gukora, ndetse ntazongera gukora n'ukundi nguhoye ibizira byawe byose. 10#Amag 4.10 Ni cyo gituma ababyeyi bazakurīramo abahungu babo, kandi abahungu na bo bazarya ba se, nanjye nzaguciraho iteka, n'abawe bazaba barokotse bose nzabatataniriza mu birere byose.”
11Umwami Uwiteka aravuga ati “Ni ukuri ndirahiye, kuko wahumanishije ubuturo bwanjye bwera ibintu byawe byangwa urunuka n'ibizira byawe byose, ni cyo gituma nanjye ngiye kugutubya, ijisho ryanjye ntirizakureba neza kandi sinzakugirira ibambe. 12Kimwe cya gatatu cyawe kizicwa n'icyorezo, kandi inzara izabagutsemberamo. Kimwe cya gatatu kizicishirizwa inkota ahagukikije hose, na kimwe cya gatatu nzagitataniriza mu birere byose, mbakurikize inkota.
13“Uko ni ko umujinya wanjye uzasohozwa, kandi nzabamariraho uburakari bwanjye bukaze, mbone gushyitsa umutima mu nda. Bazamenya yuko jyewe Uwiteka navuganye ishyaka ryanjye, ubwo nzaba maze kubasohozaho uburakari bwanjye. 14Maze kandi nzaguhindura umusaka n'igitutsi mu banyamahanga bagukikije, imbere y'abahisi n'abagenzi bose.
15“Maze uzabere abanyamahanga bagukikije bose igitutsi n'incyuro n'akabarore n'igitangarirwa, ubwo nzaguciraho iteka mfite uburakari n'umujinya, ngucyahanye ubukana. Ni jye Uwiteka ubivuze. 16Ubwo nzabarasa imyambi mibi y'inzara yo kubarimbura, ni yo nzohereza kubatsembaho. Kandi nzabagwizamo inzara, n'ibyokurya ari byo rushingikirizo rwanyu nzaruvuna, 17#Ibyah 6.8 kandi nzabateza inzara n'inyamaswa zikaze bikugire impfusha, icyorezo n'amaraso bizakunyuramo kandi nzakugabiza inkota. Ni jye Uwiteka ubivuze.”

Currently Selected:

Ezekeiyeli 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in