1
Matayo 7:7
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa.
Compare
Explore Matayo 7:7
2
Matayo 7:8
Kuko usaba wese ahabwa; ushakashatse akaronka, n’ukomanze agakingurirwa.
Explore Matayo 7:8
3
Matayo 7:24
Nuko rero, umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga, kandi akayakurikiza, ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.
Explore Matayo 7:24
4
Matayo 7:12
Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe muzajye mubibagirira : ngayo Amategeko n’Abahanuzi.
Explore Matayo 7:12
5
Matayo 7:14
Mbega ukuntu umuryango ugana mu bugingo ufunganye, n’inzira ijyayo ikaba impatanwa, maze bikabonwa na bake!
Explore Matayo 7:14
6
Matayo 7:13
Nimwinjirire mu muryango ufunganye, kuko umuryango wagutse n’inzira y’igihogere ari byo bijyana mu cyorezo, kandi abahanyura ni benshi.
Explore Matayo 7:13
7
Matayo 7:11
Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha ibyiza abamusabye?
Explore Matayo 7:11
8
Matayo 7:1-2
Mwica urubanza namwe mutazarucirwa, kuko, uko muzaba mwaziciye, ni ko muzazicirwa, n’igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo.
Explore Matayo 7:1-2
9
Matayo 7:26
Naho uwumva wese ayo magambo maze kuvuga, ntayakurikize, ameze nk’umuntu w’umusazi wubatse inzu ye ku musenyi.
Explore Matayo 7:26
10
Matayo 7:3-4
Kuki ubona akatsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ariko umugogo uri mu jisho ryawe ntuwubone ? Ubwo se wabwira ute mugenzi wawe uti ’Reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’ kandi utareba umugogo uri mu ryawe?
Explore Matayo 7:3-4
11
Matayo 7:15-16
Muritondere abahanurabinyoma babasanga, inyuma basa n’intama, naho imbere ari ibirura by’ibihubuzi. Muzabamenyera ku mbuto bera. Hari usoroma imizabibu ku mahwa? Cyangwa se imitini ku mikeri?
Explore Matayo 7:15-16
12
Matayo 7:17
Burya igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, naho igiti kibi kikera imbuto mbi.
Explore Matayo 7:17
13
Matayo 7:18
Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto mbi, n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza.
Explore Matayo 7:18
14
Matayo 7:19
Igiti cyose kitera imbuto nziza baragitema, bakakijugunya mu muriro.
Explore Matayo 7:19
Home
Bible
Plans
Videos