1
Izayi 6:8
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti «Mbese ndatuma nde ? Ni nde twakohereza ?» Ni ko kumusubiza nti «Ndi hano, ntuma!»
Compare
Explore Izayi 6:8
2
Izayi 6:3
Nuko bakikiranya amajwi bavuga bati «Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu! Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye!»
Explore Izayi 6:3
3
Izayi 6:5
Nuko ndavuga nti «Ndagowe! Bincikiyeho, kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye, ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye, none amaso yanjye akaba abonye Umwami, Uhoraho, Umugaba w’ingabo.»
Explore Izayi 6:5
4
Izayi 6:1
Mu mwaka umwami Oziya yatanzemo, nabonye Nyagasani yicaye ku ntebe ya cyami ndende kandi itumburutse. Ibinyita by’igishura cye byari byuzuye icyumba gitagatifu cy’Ingoro y’Imana.
Explore Izayi 6:1
5
Izayi 6:7
Arinkoza ku munwa, maze arambwira ati «Ubwo iri kara rigukoze ku munwa, ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.»
Explore Izayi 6:7
6
Izayi 6:2
Abaserafimu bari bahagaze hejuru ye, bafite umwe umwe amababa atandatu: abiri yo gukingira uruhanga, yandi abiri yo gutwikira ibirenge, n’abiri yo kuguruka.
Explore Izayi 6:2
7
Izayi 6:6
Ariko umwe mu Baserafimu aguruka ansanga, afashe mu kiganza cye ikara ryaka, yari akuye ku rutambiro, ariteruje igifashi.
Explore Izayi 6:6
8
Izayi 6:9
Arambwira ati «Genda ubwire utya uriya muryango : Mutege amatwi, ariko mwoye kumva, mwitegereze, ariko mwoye kubona.
Explore Izayi 6:9
9
Izayi 6:10
Uzanangire imitima yabo, ubazibe amatwi, ubapfuke n’amaso. Amaso yabo ntakagire icyo abona, n’amatwi yabo ntakumve. Umutima wabo ntukagire icyo umenya, bataboneraho guhinduka, maze bagakira.»
Explore Izayi 6:10
Home
Bible
Plans
Videos