Nitegereje mbona inkubi y'umuyaga uturutse mu majyaruguru, uzana n'igicu kinini n'umuriro utera ibishashi, bikikijwe n'umucyo urabagirana. Muri wo rwagati, hashashagiranaga nk'icyuma kiri mu muriro. Muri uwo mucyo kandi nabonyemo amashusho y'ibinyabuzima bine bisa n'abantu, uretse ko buri kinyabuzima cyari gifite mu maso hane n'amababa ane. Amaguru yabyo yari arambuye, ibirenge byabyo bimeze nk'ibinono by'inyana kandi birabagirana nk'umuringa usennye. Munsi y'amababa yabyo hari ibiganza by'umuntu byarebaga mu byerekezo bine, kimwe no mu maso habyo n'amababa yabyo. Amababa ya buri kinyabuzima yakoraga ku y'ikindi, byagendaga biromboreje imbere yabyo kandi ntibyigere bikebuka.