1
Ezayi 65:24
Bibiliya Ijambo ry'imana D
Nzabagoboka mbere y'uko banyiyambaza, nzabasubiza mbere y'uko bansenga.
Compare
Explore Ezayi 65:24
2
Ezayi 65:17
Uhoraho aravuga ati: “Dore ngiye kurema ijuru rishya n'isi nshya, ibya kera ntibizibukwa ukundi kandi ntibizatekerezwa.
Explore Ezayi 65:17
3
Ezayi 65:23
Ibikorwa byabo ntibizaba impfabusa, ntibazabyara abo gupfa. Bazaba ubwoko bwahiriwe nanjye Uhoraho, bazahirwa hamwe n'urubyaro rwabo.
Explore Ezayi 65:23
4
Ezayi 65:22
Ntibazubaka amazu ngo aturwemo n'abandi, ntibazatera imizabibu ngo imbuto zayo ziribwe n'abatayihinze. Koko abantu banjye bazaramba nk'igiti, abo nitoranyirije bazishimira ibikorwa byabo.
Explore Ezayi 65:22
5
Ezayi 65:20
Abana ntibazongera gupfa bakiri bato, abakuru na bo ntibazongera gukenyuka, ntibazapfa batagejeje ku myaka yabagenewe. Uzarama imyaka ijana azaba akiri umusore, uzapfa atayigejejeho bizaba ari nk'umuvumo.
Explore Ezayi 65:20
6
Ezayi 65:25
Isega n'umwana w'intama bizarisha hamwe, intare izarisha ubwatsi nk'ikimasa, inzoka izatungwa n'umukungugu, nta kibi cyangwa ikirimbura kizagera ku musozi wanjye.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Explore Ezayi 65:25
7
Ezayi 65:19
Koko nzanezerwa kubera Yeruzalemu, nzanezerwa kubera abantu banjye, amarira n'imiborogo ntibizahumvikana ukundi.
Explore Ezayi 65:19
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos