Umenye neza ko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe bikomeye. Abantu bazaba bikunda, bakunda ifaranga, birata, bikuza, batuka Imana, batumvira ababyeyi. Bazaba ari indashima, batubaha Imana, badakunda ababo, batagira impuhwe, babeshyerana, bahubuka. Bazaba ari abanyarugomo n'abanzi b'ibyiza, abagambanyi n'ibyihebe n'abikakaza. Bazaba bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana. Bazigira nk'abubaha Imana, ariko bahinyura ububasha bitera. Abo bose ujye ubagendera kure.