1
Ezekeiyeli 3:18
Bibiliya Yera
Nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’ nawe ntumuburire, cyangwa ngo uvugane n'umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngo ukize ubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.
Compare
Explore Ezekeiyeli 3:18
2
Ezekeiyeli 3:19
Ariko nuburira umunyabyaha ntave mu byaha bye cyangwa mu nzira ye mbi, azapfira mu byaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.
Explore Ezekeiyeli 3:19
3
Ezekeiyeli 3:17
“Mwana w'umuntu, nakugize umurinzi w'inzu ya Isirayeli, nuko wumve ijambo ryo mu kanwa kanjye, ubumvishe ibyo mbaburira.
Explore Ezekeiyeli 3:17
4
Ezekeiyeli 3:20
“Kandi umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibyo gukiranirwa, nzashyira igisitaza imbere ye kandi azapfa, kuko utamuburiye azapfira mu cyaha cye, kandi imirimo ye yo gukiranuka yakoze ntizibukwa ukundi, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.
Explore Ezekeiyeli 3:20
Home
Bible
Plans
Videos