Luka 21:25-27
Luka 21:25-27 BIR
“Hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri. Naho ku isi amahanga azakuka umutima ashoberwe, kubera urusaku rw'inyanja no guhorera kwayo. Abantu bazicwa n'ubwoba bategereje ibigiye kuba ku isi, kuko n'ibinyabubasha byo mu ijuru bizahungabana. Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite ububasha n'ikuzo ryinshi.