YouVersion Logo
Search Icon

Sofoniya 2

2
Ngaho nimugarukire Uhoraho!
1Nimwisuganye, bantu mutagira isoni, ngaho nimwisuganye,
2mbere y’uko mutumurwa mu munsi umwe,
nk’umurama utwawe n’umuyaga,
mbere y’uko mugwirirwa n’umujinya ukaze w’Uhoraho,
mukagwirirwa n’umunsi w’uburakari bwe!
3Ahubwo, nimushakashake Uhoraho,
mwebwe, abiyoroshya#2.3 abiyoroshya: ubwo abirasi b’abanyabyaha bazahanwa, abicisha bugufi bakubaha Imana bo bazarokoka. Icyo gitekerezo cy’uko Imana ishimishwa n’abicisha bugufi bakayiringira, kuva ubwo kizagenda kigaragarira henshi muri Bibiliya; reba Zab 10,17; 18,28; 25,9; 34,3; 37,11 . . . na Lk 1,48,52. bo ku isi mwese,
mugakurikiza amategeko ye!
Ngaho, nimuharanire ubutungane n’ubwiyoroshye;
ahari byazabaviramo kubona aho mwikinga,
ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho!
II. AMAHANGA ABURIRWA
Abanzi b’iburengerazuba: Abafilisiti
4Koko rero, Gaza igiye gutereranwa, Ashikeloni itsiratsizwe,
Ashidodi izameneshwa amanywa ava, naho Ekironi irimburwe.
5Muriyimbire, baturage bo ku nkengero y’inyanja,
mwebwe, hanga ry’Abanyakireta#2.5 Abanyakireta: ni irindi zina bitaga Abafilisiti kuko bakomoka mu kirwa cya Kireta no mu turwa byegeranye. Sofoniya ntavuga yeruye amahano abo Bafilisiti bazahanirwa, ariko yaba ari amwe n’avugwa muri Amosi 1,6–8.!
Ijambo ry’Uhoraho rirakwibasiye, wowe Kanahani, rigira riti
«Gihugu cy’Abafilisiti, ngiye kukumaraho abaturage!»
6Ku nkengero y’inyanja hazahinduka urwuri,
habe igikingi cy’abashumba n’ibiraro by’amatungo,
7kandi hegurirwe abasigaye bo mu nzu ya Yuda.
Bazaza kuharagira amatungo yabo,
ku mugoroba baruhukire mu mazu ya Ashikeloni;
kuko Uhoraho, Imana yabo, azabibuka akabakiza bundi bushya.
Abanzi b’iburasirazuba: Mowabu n’Abahamoni
8Numvise ibitutsi bya Mowabu
n’agasuzuguro ka bene Hamoni,
igihe batutse umuryango wanjye,
bakikuza barenga imbago z’igihugu cyabo.
9Ni yo mpamvu mbirahije ubugingo bwanjye,
uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, ubivuze:
Mowabu izahinduka nka Sodoma,
bene Hamoni bamere nka Gomora;
hazaba ahantu h’ibihuru by’amahwa,
igisimu cy’umunyu n’amatongo y’iteka ryose.
Abasigaye bo mu muryango wanjye bazahasahura,
abacitse ku icumu b’ubwoko bwanjye bahahabweho umurage.
10Ngicyo igihembo cy’ubwirasi bwabo,
kuko batutse umuryango w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo,
bakikuza barengera imbago zawo.
11Uhoraho azabatera gukangarana bikabije,
atsembe n’ibigirwamana byose by’isi,
maze amahanga yose ya kure azamupfukamire,
buri hanga mu gihugu cyaryo.
Abanzi bo mu majyepfo n’abo mu majyaruguru: Kushi na Ashuru
12Namwe rero, Banyakushi:
«Inkota yanjye izabahinguranya.»
13Uhoraho azaramburira ikiganza cye ku majyaruguru
maze atsembe Ashuru#2.13 atsembe Ashuru: icyo gihe Ashuru ni yo yari umwanzi gica wa Israheli, kandi yanategekaga ibihugu byinshi. Nyamara Abamedi n’Abanyababiloni bari batangiye kuyivumbagatanyaho; ntibyatinze ndetse muri 612 bafata Ninivi, umurwa mukuru wa Ashuru, barawusenya.;
Ninivi azayihindura amatongo, yumagatane nk’ubutayu.
14Amatungo kimwe n’inyamaswa z’amoko yose bizayibyagiramo;
igihunyira n’ikinyogote bizarara hejuru y’inkingi zayo,
bazabyumve bihumira mu madirishya.
Guhera mu irebe ry’umuryango hazaba amatongo,
amasederi y’igisenge asigarire aho.
15Nguko uko uzamera, umugi w’ibyishimo wahoranaga ituze,
ukibwira uti «Ni jye uriho, nta wundi!»
Waba se uhindutse ute amatongo n’isenga ry’inyamaswa?
Uhanyuze wese aratangara, akahamama n’ikiganza.

Currently Selected:

Sofoniya 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in