Ibyahishuwe 8:10-11
Ibyahishuwe 8:10-11 KBNT
Hanyuma umumalayika wa gatatu avuza akarumbeti ke: nuko inyenyeri nini cyane ihanantuka mu ijuru igurumana nk’ifumba y’umuriro, igwira igice cya gatatu cy’inzuzi no ku masoko y’amazi. Iyo nyenyeri yitwaga «Ndurwe». Nuko igice cya gatatu cy’amazi gihinduka indurwe, kandi abantu benshi barapfa kubera amazi yari yakarishye.