Hagayi 1:8-9
Hagayi 1:8-9 KBNT
Ngaho nimuzamuke ku misozi, muzane ibiti maze mwongere mwubake Ingoro, kugira ngo mbone kuyishimiramo no kuyigaragarizamo ikuzo ryanjye; uwo ni Uhoraho ubivuze. Mwari mwizeye kubona byinshi, ariko umusaruro uba muke; mumaze no kuwugeza mu ngo zanyu nawuhushyeho uranyanyagira, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Ibyo se byatewe n’iki? Byatewe n’uko Ingoro yanjye yabaye amatongo, naho buri muntu muri mwe ashishikajwe no kwiyubakira inzu ye.