YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cy'Abamakabe 10

10
Yuda ahumanura Ingoro
(1 Mak 4.36–61)
1Makabe na bagenzi be bayobowe na Nyagasani, bigarurira Ingoro n’umurwa. 2Basenya intambiro abanyamahanga bari barubatse ku karubanda, ndetse n’amasengero yose bakoreragamo imihango y’ibigirwamana. 3Bamaze guhumanura Ingoro, bubaka urundi rutambiro, hanyuma bakomanya amabuye bayabyaza umuriro, bawurahuraho maze batura igitambo, batwika imibavu, bacana amatara kandi banategura imigati y’umumuriko; kandi ibyo ntibyari bigikorwa kuva mu myaka ibiri yose. 4Ibyo birangiye, barambarara hasi batakambira Nyagasani ngo abahe kutazongera kugwa mu bibi nk’ibyo, kandi ngo nibaramuka bongeye gucumura, ajye abahana mu rugero, areke no kubagabiza abanyamahanga b’abagomeramana n’abagome. 5Umunsi abanyamahanga bahumanyijeho Ingoro, ni na wo nyine yahumanuweho, ku wa makumyabiri n’itanu w’uko kwezi kwa Kisilewu. 6Bagira iminsi umunani y’ibirori byuje ibyishimo byinshi, mbese nko mu minsi y’Ingando, bibuka ukuntu mbere, ku minsi mikuru y’Ingando, bajyaga gucumbika mu misozi no mu buvumo, boshye inyamaswa z’ishyamba. 7Ni cyo cyatumye batamiriza amakamba y’imizeti, bitwaza n’amashami meza n’imikindo, batangira kuririmba basingiza Uwari watunganyije ihumanurwa ry’ahantu hatagatifu. 8Hashyirwaho itegekoteka ryemejwe na rubanda rwose bakoresheje itora, rivuga ko buri mwaka icyo gihe umuryango wose w’Abayahudi uzajya uhimbaza ibyo birori.
VI. INTAMBARA ZA YUDA N’AMAHANGA AMUKIKIJE, N’IZO YARWANYE NA LIZIYA, IGISONGA CYA EWUPATORI
Antiyokusi Ewupatori azungura se
9Nguko uko iby’urupfu rwa Antiyokusi bitaga Epifani, byagenze. 10Tugiye noneho kuvuga ibya Antiyokusi Ewupatori, umuhungu w’uwo mugome, tuvuge muri make amakuba yakuruwe n’intambara.
11Akimara kujya ku ngoma, icyo gikomangoma cyashinze ubuyobozi bw’ikirenga uwitwa Liziya#10.11 uwitwa Liziya: reba 1 Mak 3,32 . . .; 4,28 . . .; 6,6 . . . Yari umuntu w’ikirangirire kandi w’igikomangoma, akaba n’incuti y’umwami., wari umutware mukuru wa Kelesiriya na Fenisiya. 12Naho Putolemeyi, witwaga irya Makironi, akaba n’uwa mbere mu kurenganura Abayahudi kubera inabi bagirirwaga, akanagerageza kubategeka mu mahoro, 13amacuti y’umwami aza kumurega kuri Ewupatori. Yumvaga buri gihe bamwita umugambanyi, ngo kuko yaba yaratereranye Shipure yari yashinzwe na Filometori, akegukira Antiyokusi Epifani. Nuko kubera ko yatakaje agaciro gakwiranye n’icyubahiro cye, yiyicisha uburozi.
Gorigiya n’ibigo byo muri Idumeya
(1 Mak 5.1–8)
14Aho Gorigiya#10.14 Gorigiya: reba 1 Mak 3,38; 4,1 . . .; 5,59; 2 Mak 8,9. Uwo muntu ni we wari igikomerezwa cyane mu ncuti zose z’umwami, akaba n’umugaba w’ingabo w’intwari. amariye kuba umutware muri ako karere, ahashakira ingabo z’abacancuro maze agahora ashakisha uburyo bwo gutera Abayahudi. 15Icyo gihe nyine, Abanyadumeya bari bafite ibigo bikomeye na bo bakajya bendereza Abayahudi, bakakira iwabo abirukanywe i Yeruzalemu, bakagerageza gushoza intambara.
16Makabe na bagenzi be bamaze kwambaza Imana no kuyisaba ngo ibarwaneho, bajya gutera ibigo by’Abanyadumeya. 17Bamaze kubirohaho n’ingufu nyinshi, bigarurira ibyo bigo kandi bamenesha abarwaniraga hejuru y’inkike bose; uwo bashyikiriye bakamusogota, babicamo abantu barenga ibihumbi makumyabiri. 18Abasigaye bagera nko ku bihumbi cyenda, bari bahungiye mu minara ibiri ikomeye cyane, ari na yo bari bahunitsemo ibya ngombwa byose, bagira ngo bazirwaneho igihe kirekire. 19Makabe ahasiga Simoni#10.19 Simoni: ni umuvandimwe wa Yuda Makabe; naho Yozefu na Zakewusi bavugwa hano, bo nta kindi tubaziho. na Yozefu hamwe na Zakewusi n’abantu be, mbese umubare uhagije, naho we ahita ajya ahandi hari hababaje. 20Ariko abantu ba Simoni baza gushukwa n’irari ry’ibintu, bemera kugurirwa na bamwe mu bari mu minara; bamaze kwakira amadarakima ibihumbi mirongo irindwi, barabarekura baracika. 21Makabe ngo amenye uko byari byagenze, ahera ko akoranya abakuru b’umuryango, abaregera abo bantu baguranye abavandimwe babo za feza, bakemera gucikisha abanzi babo. 22Nuko abo bantu abicisha nk’abagambanyi, ako kanya ahita yigarurira ya minara yombi. 23Ibyo byose abigeraho abikesheje ubutwari bwe, muri ibyo bigo byombi ahatsinda abantu barenga ibihumbi makumyabiri.
Yuda atsinda Timote, agafata Gazara
24Bukeye, Timote wari uherutse gutsindwa n’Abayahudi akaba yakoranyije ingabo nyinshi z’abanyamahanga, n’abanyamafarasi benshi baturutse muri Aziya, ahera ko atunguka muri Yudeya, yizeye ko ahigarurira kubera intwaro. 25Igihe yari yegereje kuhagera, Makabe n’abantu be bisuka imikungugu mu mutwe, bakenyera ibigunira, maze batangira gutakambira Imana. 26Nuko bapfukama imbere y’urutambiro basaba Imana ngo ibagirire impuhwe, maze yigaragazeho umwanzi w’abanzi babo, n’umubisha w’ababisha babo, nk’uko igitabo cy’Amategeko kibivuga cyeruye.
27Bakimara gusenga bafata intwaro zabo, baragenda bajya kure y’umugi, ngo bagere hafi y’abanzi, barahagarara. 28Nuko igihe izuba rirashe, ibitero byombi birasakirana; Abayahudi bafite icyizere cyo kuza kugira amahirwe bagatsinda bishingikirije na none ubutwari bwabo n’ubuvunyi bwa Nyagasani, naho abandi bakishingikiriza uburakari batangiranye intambara. 29Urugamba ngo rugere mu mahina, abanzi babona mu kirere haturutse abantu batanu batagira uko basa, bari ku mafarasi afite imikoba ya zahabu, barangaje imbere y’Abayahudi. 30Nuko bashyira Makabe hagati yabo, bamukingira intwaro zabo ku buryo ntacyamukomeretsa. Ni na ko barasaga imyambi n’imirabyo ku babisha, irabahuma maze bakwirwa imishwaro. 31Uwo munsi rero, basogota ingabo ibihumbi makumyabiri na magana atanu z’abanyamaguru, n’abanyamafarasi magana atandatu, 32naho Timote ubwe ahungira mu kigo gikomeye cyane cyitwa Gazara, cyategekwaga na Kereyasi. 33Makabe n’abantu be bakigota iminsi ine, babishyizeho umwete n’ishyaka. 34Abari imbere mu kigo, kubera ko bari bizeye ko gikomeye, ni ko barushagaho gutuka Imana no gusukiranya amagambo mabi. 35Ku munsi wa gatanu, abasore makumyabiri bo mu ngabo za Makabe barakajwe n’ibyo bitutsi batukaga Imana, burirana inkike ubutwari bwa kigabo buvanze n’umwete udasanzwe, bakica ubanyuze imbere wese. 36Ubwo abandi na bo baboneraho, barazamuka banyura mu rundi ruhande baturutse abanzi babo inyuma; bacana amakome maze ya minara barayitwika, abatukaga Imana bakongoka ari bazima. Nuko bamenagura inzugi, binjiza ingabo zisigaye bazirangaje imbere, maze bigarurira umugi. 37Basogota Timote wari wihishe mu iriba, hamwe n’umuvandimwe we Kereyasi, na Apolofane. 38Ibyo birangiye, batera indirimbo n’ibisingizo bashimira Nyagasani, we wahaye Israheli ibyiza bingana bityo, akayiha no gutsinda.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in