YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 16:25-27

Abanyaroma 16:25-27 BIR

Dusingize Imana ibasha kubakomeza, ishingiye ku Butumwa bwiza namamaza n'ibyo nababwirije kuri Yezu Kristo. Rugikubita ubwo Butumwa bwahoze ari ibanga, none bumaze guhishurwa. Ubu iryo banga ryashyizwe ahagaragara n'Ibyanditswe n'Abahanuzi, nk'uko Imana ihoraho yabitegetse rimenyeshwa abantu bo mu mahanga yose kugira ngo bemere Kristo bamwumvire. Imana nyir'ubwenge yonyine nihabwe ikuzo ku bwa Yezu Kristo iteka ryose. Amina.