Mariko 6:41-43
Mariko 6:41-43 BIR
Afata iyo migati itanu n'amafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana. Nuko amanyura iyo migati, ayiha abigishwa be, na bo bayikwiza abantu. N'amafi abiri ayagabanya abantu bose. Nuko bose bararya barahaga. Bateranya utumanyu tw'imigati n'utw'amafi twasigaye, twose twuzura inkangara cumi n'ebyiri.