Luka 5:12-13
Luka 5:12-13 BIR
Igihe kimwe Yezu ari mu mujyi runaka, haza umuntu washeshe ibibembe ku mubiri wose. Abonye Yezu amwikubita imbere, aramwinginga ati: “Nyagasani, ubishatse wankiza.” Yezu arambura ukuboko amukoraho agira ati: “Ndabishaka kira.” Ako kanya ibibembe bimushiraho.