Intangiriro 41:39-40
Intangiriro 41:39-40 BIR
Nuko abwira Yozefu ati: “Ubwo ari wowe Imana yamenyesheje ibyo byose, nta wundi ufite ubwenge n'ubushishozi kukurusha. Ni wowe uzategeka ingoro yanjye, kandi abantu banjye bose bazakumvira. Icyo ntaguhaye gusa ni ubwami.