YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 3

3
1Uwamvugishaga arambwira ati: “Yewe muntu, rya icyo gitabo nguhaye, maze ushyire ubutumwa Abisiraheli.” 2Nuko mbumbura umunwa angaburira icyo gitabo. 3Arambwira ati: “Yewe muntu, rya icyo gitabo uhage.” Nuko ndakirya maze kindyohera nk'ubuki.
4Hanyuma arabwira ati: “Yewe muntu, sanga Abisiraheli ubagezeho ubutumwa bwanjye. 5Singutumye ku bantu bavuga ururimi rukomeye kandi rutumvikana, ahubwo ngutumye ku Bisiraheli. 6Singutumye ku bantu benshi bavuga ururimi rukomeye kandi utumva, nubwo bo bakumva nta ngorane. 7Nyamara Abisiraheli bo ntibazakumva, kuko badashaka kunyumvira. Koko rero Abisiraheli ni ibyigomeke kandi barinangiye. 8Nyamara ngiye kukugira icyigomeke nka bo, ntume ukambya agahanga nka bo. 9Nzagukomeza kurusha isarabwayi, ukomere kurusha urutare. Bityo rero ntuzabatinya cyangwa ngo udagadwe imbere yabo kuko ari abantu b'ibyigomeke.”
10Uwamvugishaga yongera kumbwira ati: “Yewe muntu, tega amatwi amagambo yose nkubwira uyazirikane. 11Hanyuma usange abajyanywe ho iminyago ari bo bene wanyu, bakumva cyangwa batakumva ubabwire uti: ‘Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’ ”
12Nuko Mwuka w'Imana aranjyana maze numva inyuma yanjye ijwi ryomongana riti: “Uhoraho naherwe ikuzo aho atuye.” 13Hanyuma numva urusaku rw'amababa ya bya binyabuzima yakocoranaga, numva n'urusaku rw'inziga zabyo rwomongana cyane. 14Nuko Mwuka aramfata aranjyana, ngenda mfite agahinda n'ishavu, nyamara ububasha bw'Uhoraho burankomeza. 15Bityo ngera i Telabibu ku nkombe za Kebari, aho abajyanywe ho iminyago bari batuye, ngumana na bo iminsi irindwi nakutse umutima.
Ezekiyeli agirwa umurinzi w'Abisiraheli
(Ezek 33.1-9)
16Iminsi irindwi ishize Uhoraho arambwira ati: 17“Yewe muntu, nakugize umurinzi w'Abisiraheli. Uzajye utega amatwi ibyo nkubwira maze ubaburire mu mwanya wanjye. 18Nimbwira umugome nti: ‘Uzapfa nta kabuza’, nyamara wowe ntumuburire ngo areke imigenzereze ye mibi maze akire, uwo mugome azapfa azize ibicumuro bye, nyamara ni wowe nzaryoza amaraso ye. 19Icyakora nuramuka uburiye umugome ariko ntareke ubugome bwe n'imigenzereze ye mibi, azapfa azize ibicumuro bye, nyamara wowe uzaba wikijije.
20“Umuntu w'intungane nateshuka ku butungane bwe maze agakora ikibi, nzamushyira imbere umutego, apfe azize ibyaha bye. Nutamuburira azapfa azize ibyaha bye, ubutungane bwe ntibuzibukwa ukundi, nyamara ni wowe nzaryoza amaraso ye. 21Icyakora nuramuka uburiye umuntu w'intungane kugira ngo adacumura maze ntacumure, azabaho abikesha ko yaburiwe kandi nawe uzaba wikijije.”
Ezekiyeli agirwa ikiragi
22Aho ni ho ububasha bw'Uhoraho bwongeye kunzaho, maze arambwira ati: “Haguruka ujye mu kibaya, ni ho nzakubwirira.” 23Nuko ndahaguruka njya mu kibaya, maze mbona haganje ikuzo ry'Uhoraho, rimeze nk'iryo nari narabonye ku muyoboro w'amazi witwa Kebari, maze nikubita hasi nubamye. 24Hanyuma Mwuka w'Imana anzamo arampagurutsa, maze Uhoraho arambwira ati: “Genda wifungirane mu nzu yawe. 25Yewe muntu, abantu bazaguhambira n'imigozi bakubohe we kongera kubahingukamo ukundi. 26Ururimi rwawe nzarufatisha mu gisenge cy'akanwa, maze uhinduke ikiragi ku buryo utazashobora kubacyaha ukundi, kuko ari abantu b'ibyigomeke. 27Icyakora ninshaka kugira icyo mbabwira, nzakubumbura umunwa maze ubabwire uti: ‘Uku ni ko Nyagasani Uhoraho avuze: ushaka kumva niyumve, utabishaka narorere.’ Koko rero ni abantu b'ibyigomeke.”

Currently Selected:

Ezekiyeli 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in