Luka 3:4-6
Luka 3:4-6 BYSB
nk'uko byanditswe mu gitabo cy'amagambo y'umuhanuzi Yesaya ngo “Ijwi ry'urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka, Mugorore inzira ze. Igikombe cyose kizuzuzwa, N'umusozi wose n'agasozi bizaringanizwa, N'ibigoramye bizagororoka, N'inzira zidaharuwe zizaharurwa. Abantu bose bazabona agakiza k'Imana.’ ”