Yesaya 40:12-14
Yesaya 40:12-14 BYSB
Ni nde wigeze kugera amazi y'inyanja ku rushyi, akageresha ijuru intambwe z'intoki, akabona indengo yajyamo umukungugu wo ku isi, agashyira imisozi mu gipimo, n'udusozi akatugera mu minzani? Ni nde wigeze kugenzura Umwuka w'Uwiteka, akamuhugura nk'umugira inama? Ni nde yigeze kugisha inama kandi ni nde wigeze kumwigisha, akamwereka uburyo bwo guca imanza zitabera, akamwigisha ubwenge, akamuha uburyo bwo kwitegereza?