Abantu rero bari basigaye badahitanywe n’ibyo byorezo, ntibisubiraho ngo bareke ibikorwa byabo bibi, bakomeza gusenga ingabo za Sekibi, ibigirwamana bya zahabu cyangwa ibya feza, iby’umuringa, iby’amabuye cyangwa iby’ibiti bidashobora kureba, kumva cyangwa kugenda. Banze kwisubiraho ngo bareke ubwicanyi bwabo n’ubupfumu, ubukozi bw’ibibi n’ubujura bwabo.