1
Luka 13:24
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
«Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye; ndabibabwiye: benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora.
Compare
Explore Luka 13:24
2
Luka 13:11-12
Icyo gihe, hari umugore wari umaze imyaka cumi n’umunani afashwe n’indwara yari yaramumugaje. Yarububaga, ntashobore kunamuka na gato. Yezu amubonye, aramuhamagara aramubwira ati «Mugore, dore ukize ubumuga bwawe.»
Explore Luka 13:11-12
3
Luka 13:13
Nuko amuramburiraho ibiganza; ako kanya arunamuka, asingiza Imana.
Explore Luka 13:13
4
Luka 13:30
Bityo hari abo mu ba nyuma bazaba aba mbere, hakaba n’abo mu ba mbere bazaba aba nyuma.»
Explore Luka 13:30
5
Luka 13:25
Koko rero, nimuzaba mukiri hanze, igihe nyir’urugo azahaguruka agakinga, n’aho muzakomanga kangahe muvuga muti ’Shobuja, dukingurire’, azabasubiza ati ’Sinzi iyo muturuka.’
Explore Luka 13:25
6
Luka 13:5
Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo.»
Explore Luka 13:5
7
Luka 13:27
We rero azabasubiza ati ’Sinzi iyo muturutse; nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!’
Explore Luka 13:27
8
Luka 13:18-19
Yezu aravuga ati «Ingoma y’Imana imeze ite? Nayigereranya n’iki? Imeze nk’akabuto ka sinapisi umuntu yagiye gutera mu murima we, karakura kaba igiti, maze inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo.»
Explore Luka 13:18-19
Home
Bible
Plans
Videos