1
Intangiriro 37:5
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Umunsi umwe, Yozefu ararota, arotorera bene se; noneho barushaho kumwanga.
Compare
Explore Intangiriro 37:5
2
Intangiriro 37:3
Israheli akikundira Yozefu kuruta abandi bahungu be bose, agatsinda yari umwana wo mu zabukuru. Yari yaramuboheye ikanzu y’amaboko maremare.
Explore Intangiriro 37:3
3
Intangiriro 37:4
Bene se babonye ko amutonesheje, baramwanga, ntibongera kumuvugisha neza.
Explore Intangiriro 37:4
4
Intangiriro 37:9
Yozefu arongera ararota, arotorera bene se, ati «Dore nongeye kurota, ndota izuba n’ukwezi n’inyenyeri cumi n’imwe zinyunamira.»
Explore Intangiriro 37:9
5
Intangiriro 37:11
Bene se bamugirira ishyari, naho se abibika mu mutima.
Explore Intangiriro 37:11
6
Intangiriro 37:6-7
Arababwira ati «Nimutege amatwi, mwumve inzozi narose. Nagize ntya mbona duhambira imiba mu murima; ngiye kubona, mbona umuba wanjye uregutse urahagarara, imiba yanyu irawukikiza, irawunamira.»
Explore Intangiriro 37:6-7
7
Intangiriro 37:20
Nimuze tumwice ubu noneho, tumujugunye muri rimwe muri ariya mariba. Tuzavuge ko inyamaswa y’inkazi yamumize, maze tuzarebe aho za nzozi ze zizamugeza!»
Explore Intangiriro 37:20
8
Intangiriro 37:28
Haza kuza Abamadiyani b’abacuruzi; Yozefu ni ko kumukura muri rya riba, bamugura n’Abayismaheli, bamugura amasikeli makumyabiri ya feza, Yozefu bamujyana mu Misiri.
Explore Intangiriro 37:28
9
Intangiriro 37:19
Baravugana bati «Dore wa murosi araje!
Explore Intangiriro 37:19
10
Intangiriro 37:18
Bamubonera kure; atarabageraho, batangira kumugambanira ngo bamwice.
Explore Intangiriro 37:18
11
Intangiriro 37:22
Rubeni yungamo ati «Mwimena amaraso, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri ku gasi, ariko mwoye kugira ikindi mumutwara.» Kwari ukugira ngo amubakize, azamusubize se.
Explore Intangiriro 37:22
Home
Bible
Plans
Videos