1
Umubwiriza 5:2
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Koko rero, imiruho myinshi itera kurota, n’amagambo menshi agakurura amazimwe.
Compare
Explore Umubwiriza 5:2
2
Umubwiriza 5:19
Ubwo rero ntaba agihangayitswe n’imibereho ye, kuko Imana iba imwitayeho, ikamunezeza umutima.
Explore Umubwiriza 5:19
3
Umubwiriza 5:10
Ahuzuye ibintu, hagwira n’abaryi; ubwo se inyungu y’ubitunze ni iyihe uretse kubirebesha amaso gusa?
Explore Umubwiriza 5:10
4
Umubwiriza 5:1
Ntukihutire kubumbura umunwa, maze ngo umutima wawe uhubukire kurogombwa imbere y’Imana, kuko Imana iba mu ijuru, naho wowe ukaba ku isi; bityo rero ujye uvuga make.
Explore Umubwiriza 5:1
5
Umubwiriza 5:4
Kutagira umuhigo uhiga, biruta kuwuhiga ntuwurangize.
Explore Umubwiriza 5:4
6
Umubwiriza 5:5
Umunwa wawe ntuzatere umubiri wawe gucumura, kandi ntuzabwire intumwa y’Imana ngo «Nari nibeshye!» Ni kuki Imana yagomba kukurakarira kubera amagambo yawe, ikanayogoza ibikorwa byawe?
Explore Umubwiriza 5:5
7
Umubwiriza 5:12
Hari ikintu kibabaje nabonye ku isi: kubona umuntu yaragwije umutungo, nyuma ukamushirana!
Explore Umubwiriza 5:12
8
Umubwiriza 5:15
Na byo biteye agahinda, kubona uko yaje ari na ko agenda, ubwo se bimwunguye iki kubona yararuhiye ubusa?
Explore Umubwiriza 5:15
Home
Bible
Plans
Videos