Uhoraho Imana yawe namara kukwinjiza mu gihugu yarahiriye abasokuruza bawe, Abrahamu, na Izaki na Yakobo ko azakiguha, uzahasanga imigi minini kandi myiza utubatse, amazu yuzuye ubwoko bwose bw’ibintu byiza utahunitsemo, amariba ahora yuzuye utafukuye, imizabibu n’imizeti utateye; numara rero kurya ugahaga, uzirinde rwose kwibagirwa Uhoraho wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara.