1
Abanyakorinti, iya 2 3:17
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Mu by’ukuri Nyagasani ni We Roho, kandi aho Roho wa Nyagasani ari, ni ho haba ubwisanzure.
Compare
Explore Abanyakorinti, iya 2 3:17
2
Abanyakorinti, iya 2 3:18
Nuko rero twebwe twese, abo uruhanga rudapfukiranye, turashashagira ikuzo rya Nyagasani, bigatuma tugira imisusire ye, mu ikuzo rigenda ryisumbura, ku bwa Nyagasani, ari we Roho.
Explore Abanyakorinti, iya 2 3:18
3
Abanyakorinti, iya 2 3:16
Uwo mubambiko uzavanwaho n’uko bagaruriye Nyagasani umutima wabo.
Explore Abanyakorinti, iya 2 3:16
4
Abanyakorinti, iya 2 3:5-6
Bityo ku bwacu tukaba nta cyo dushobora kwiratana kidukomotseho, kuko ubushobozi bwacu buturuka ku Mana. Ni Yo yatugize abogeza b’Isezerano Rishya ridashingiye ku Mategeko yanditswe, ahubwo kuri Roho; kuko Amategeko yanditswe akurura urupfu, naho Roho we agatanga ubuzima.
Explore Abanyakorinti, iya 2 3:5-6
Home
Bible
Plans
Videos