1
Imigani 17:17
Bibiliya Ijambo ry'imana
Incuti nyakuri ni ihorana urukundo, naho umuvandimwe aberaho kugoboka mu byago.
Compare
Explore Imigani 17:17
2
Imigani 17:22
Umutima unezerewe utera kugubwa neza, naho umutima ushavuye utera kunanuka.
Explore Imigani 17:22
3
Imigani 17:9
Ushaka umubano yirengagiza amakosa, nyamara kuyazikura bitanya incuti.
Explore Imigani 17:9
4
Imigani 17:27
Uwifata mu byo avuga agaragaza ubumenyi, umuntu udahubuka agaragaza ubuhanga.
Explore Imigani 17:27
5
Imigani 17:28
Umupfapfa ucecetse bagira ngo ni umunyabwenge, yakwifata ntavuge bakagira ngo afite ubushishozi.
Explore Imigani 17:28
6
Imigani 17:1
Ni byiza kurya indyo ya gikene mu mahoro, aho kuba mu rugo rukize rwuzuye amahane.
Explore Imigani 17:1
7
Imigani 17:14
Gusembura impaka ni nko kugomorora ikidendezi cy'amazi, ujye ukuramo akawe karenge intonganya zitaravuka.
Explore Imigani 17:14
8
Imigani 17:15
Kurengera inkozi y'ibibi ukarenganya intungane ni ikizira, byombi ni ikizira ku Uhoraho.
Explore Imigani 17:15
Home
Bible
Plans
Videos