1
Mariko 13:13
Bibiliya Ijambo ry'imana
Muzangwa n'abantu bose babampōra, ariko uzihangana akageza ku munsi w'imperuka azarokoka.
Compare
Explore Mariko 13:13
2
Mariko 13:33
Muramenye rero mube maso [musenge,] kuko mutazi igihe ibyo byose bizabera.
Explore Mariko 13:33
3
Mariko 13:11
Byongeye kandi igihe bazabarega mu nkiko, ntimuzahagarike umutima mbere y'igihe mwibaza ibyo muzireguza, kuko igihe nikigera muzahabwa icyo mukwiriye kuvuga. Si mwe muzaba mwivugira, ahubwo ni Mwuka Muziranenge uzavuga.
Explore Mariko 13:11
4
Mariko 13:31
Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye azahoraho.
Explore Mariko 13:31
5
Mariko 13:32
“Icyakora, umunsi n'isaha bizaberaho ntawe ubizi, habe n'abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w'Imana, bizwi na Data wenyine.
Explore Mariko 13:32
6
Mariko 13:7
Nimwumva urusaku rw'intambara ziri hafi n'amakuru y'intambara za kure, ntibizabakure umutima. Ibyo bizagomba kuba ariko si byo herezo.
Explore Mariko 13:7
7
Mariko 13:35-37
Murabe maso rero kuko mutazi igihe nyir'urugo azahindukirira, haba mu matarama cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse. Muramenye atazabatungura agasanga musinziriye. Ibyo mbabwiye ndabibwira bose: mube maso!”
Explore Mariko 13:35-37
8
Mariko 13:8
Igihugu kizarwana n'ikindi, kandi umwami atere undi mwami. Hazaba imitingito y'isi hirya no hino, hatere n'inzara. Ibyo bizaba bimeze nk'imigendo ibanziriza ibise by'umugore.
Explore Mariko 13:8
9
Mariko 13:10
Icyakora ni ngombwa ko Ubutumwa bwiza bubanza kwamamazwa mu bihugu byose.
Explore Mariko 13:10
10
Mariko 13:6
kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye bavuga bati: ‘Ni jye Kristo’, kandi bazayobya benshi.
Explore Mariko 13:6
11
Mariko 13:9
“Namwe ubwanyu, muramenye! Bazabajyana mu nkiko no mu nsengero zabo babakubite. Muzanahagarikwa imbere y'abami n'abandi bategetsi babampōra, bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye.
Explore Mariko 13:9
12
Mariko 13:22
Hazaduka abiyita Kristo n'abiyita abahanuzi. Bazerekana ibimenyetso bakore n'ibitangaza, ku buryo bayobya abo Imana yitoranyirije bibaye ibishoboka.
Explore Mariko 13:22
13
Mariko 13:24-25
“Ariko muri iyo minsi, nyuma y'iyo mibabaro, izuba rizijima n'ukwezi kwe kumurika, inyenyeri zihanantuke ku ijuru, n'ibinyabubasha byo mu ijuru bihungabane.
Explore Mariko 13:24-25
Home
Bible
Plans
Videos