Ariko umuheto we ntiwabangūtse,
amaboko ye ntiyatentebutse.
Yafashijwe n'Imana Nyirubutwari ya Yakobo,
yafashijwe n'Umushumba ari we Rutare rwa Isiraheli.
Imana ya so izajya igufasha,
Nyirububasha azaguha umugisha,
azakuvubira imvura,
azakuvuburira n'amasōko y'amazi,
azaguha kubyara no guheka.