1
Intangiriro 25:23
Bibiliya Ijambo ry'imana
Uhoraho aramusubiza ati: “Inda yawe irimo impanga, hazaturukamo amoko abiri atumvikana, ubwoko bumwe buzarusha ubundi gukomera, Gakuru azaba umugaragu wa Gato.”
Compare
Explore Intangiriro 25:23
2
Intangiriro 25:30
aramubwira ati: “Ndashonje cyane! Mpa kuri iyo supu itukura utetse!” (Ni cyo cyatumye bamuhimba Edomu).
Explore Intangiriro 25:30
3
Intangiriro 25:21
Rebeka yari ingumba maze Izaki atakambira Uhoraho, Uhoraho aramwumva, Rebeka asama inda y'impanga.
Explore Intangiriro 25:21
4
Intangiriro 25:32-33
Ezawu aramubwira ati: “Ese ko ngiye kwicwa n'inzara, ubwo butware buzamarira iki?” Yakobo aramubwira ati: “Ngaho rahira ko umpaye ubutware bwawe!” Nuko Ezawu ararahira, agurisha Yakobo ubutware bwe.
Explore Intangiriro 25:32-33
5
Intangiriro 25:26
Hakurikiraho Gato avuka afashe agatsinsino ka Ezawu, bamwita Yakobo. Icyo gihe Izaki yari amaze imyaka mirongo itandatu avutse.
Explore Intangiriro 25:26
6
Intangiriro 25:28
Izaki yakundaga inyama z'umuhīgo bituma atonesha Ezawu, Rebeka we atonesha Yakobo.
Explore Intangiriro 25:28
Home
Bible
Plans
Videos