Ibyo byose Moridekayi arabyandika, inzandiko azoherereza Abayahudi bose bo mu bihugu by'Umwami Ahashuwerusi, aba hafi n'aba kure. Ababwira ishyirwaho ry'umunsi mukuru bazajya bizihiza buri mwaka, ku itariki ya cumi n'enye n'iya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa Adari. Koko rero kuri iyo minsi yombi Abayahudi bikijije abanzi babo, kandi muri uko kwezi akaba ari ho umuborogo wahindutse ibyishimo, n'umunsi w'umubabaro ugahinduka umunsi mukuru. Bityo iyo minsi yombi igirwa iminsi mikuru bagiraho ibirori, abantu bakoherereza bagenzi babo amafunguro, n'abakene bakagenerwa impano.