1
2 Abanyatesaloniki 2:3
Bibiliya Ijambo ry'imana
Ntihazagire ubashuka na gato. Ibyo bitaraba hagomba kuzabanza kubaho abantu benshi beguka ku Mana, noneho uwitwa “Umugome Gica” wagenewe kurimbuka agahishurwa.
Compare
Explore 2 Abanyatesaloniki 2:3
2
2 Abanyatesaloniki 2:13
Bavandimwe mukundwa na Nyagasani, nta cyatubuza guhora dushimira Imana kubera mwebwe. Ni mwe Imana yatoranyije ngo mube aba mbere bo guhabwa agakiza mubikesha Mwuka wabeguriye Imana, mubikesha kandi kwemera ukuri.
Explore 2 Abanyatesaloniki 2:13
3
2 Abanyatesaloniki 2:4
Uwo ni we urwanya icyo abantu bita imana cyose n'icyo basenga cyose, akishyira hejuru yabyo ku buryo yicara mu Ngoro y'Imana, akigira Imana.
Explore 2 Abanyatesaloniki 2:4
4
2 Abanyatesaloniki 2:16-17
Nyagasani Yezu Kristo nabakomeze, afatanyije n'Imana Data yadukunze ikadutera inkunga iteka, ikadutera no kwiringira ibyiza kubera ubuntu itugirira. Nibakomeze rero, ibahe n'imbaraga mu byiza byose mukora kandi muvuga.
Explore 2 Abanyatesaloniki 2:16-17
5
2 Abanyatesaloniki 2:11
Ni yo mpamvu Imana iboherereza ubuyobe bukaze butuma bemera ibinyoma.
Explore 2 Abanyatesaloniki 2:11
6
2 Abanyatesaloniki 2:9-10
Uwo Mugome azaza akoreshwa n'imbaraga za Satani ngo atange ibimenyetso, akore ibitangaza n'ibindi bikorwa by'ububasha by'uburyo bwose byo kuyobya abantu. Azakoresha ubuhemu bw'uburyo bwose kugira ngo ashuke abagenewe kurimbuka, bazira kudakunda ukuri kwari kubarokora.
Explore 2 Abanyatesaloniki 2:9-10
7
2 Abanyatesaloniki 2:7
Koko rero amayobera y'ubugome yatangiye gukora ibyayo. Icyakora haracyariho ubuzitiye kugeza igihe azavanwaho.
Explore 2 Abanyatesaloniki 2:7
Home
Bible
Plans
Videos