1
1 Abami 3:9
Bibiliya Ijambo ry'imana
None rero Nyagasani, ndagusaba ubwenge buhagije bumbashisha kuyobora abantu bawe, kandi ngo menye gutandukanya icyiza n'ikibi. Naho ubundi sinabasha kuyobora abantu bawe benshi bangana batya.”
Compare
Explore 1 Abami 3:9
2
1 Abami 3:12
ibyo usabye ndabiguha. Nguhaye ubwenge n'ubushishozi, ku buryo nta wundi mwami mu bakubanjirije n'abazagukurikira uzahwana nawe.
Explore 1 Abami 3:12
3
1 Abami 3:11
Imana iramubwira iti: “Ubwo wasabye ibyo ngibyo ukaba utasabye kurama, ntusabe ubutunzi ntunasabe ko abanzi bawe bapfa, nyamara ugasaba ubwenge bwo gutegekana ubutabera
Explore 1 Abami 3:11
4
1 Abami 3:13
Ikindi kandi n'ibyo utansabye nzabiguha, byaba ubukungu byaba n'ikuzo, ku buryo mu gihe uzaba ukiriho nta n'umwe mu bami uzigera ahwana nawe.
Explore 1 Abami 3:13
5
1 Abami 3:14
Nugenza nk'uko nakubwiye ukanakurikiza amateka n'amabwiriza yanjye nk'uko so Dawidi yagenzaga, nzaguha kurama.”
Explore 1 Abami 3:14
6
1 Abami 3:5
Aho i Gibeyoni ni ho Uhoraho yabonekeye Salomo nijoro mu nzozi. Imana iramubwira iti: “Nsaba icyo ushaka ndakiguha.”
Explore 1 Abami 3:5
7
1 Abami 3:7
“Ni koko Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wanyimitse kugira ngo nsimbure data Dawidi. Ariko kandi ndi nk'umwana muto cyane utazi icyatsi n'ururo.
Explore 1 Abami 3:7
8
1 Abami 3:10
Nuko Uhoraho anezezwa n'ibyo Salomo asabye.
Explore 1 Abami 3:10
9
1 Abami 3:6
Salomo arayisubiza ati: “Wagiriye ubuntu bukomeye umugaragu wawe data Dawidi kuko yakunogeraga, agira umurava n'ubutungane n'ubudakemwa. Ntiwaretse kumugirira ubwo buntu bukomeye, uramumpa jyewe umwana we musimbura ku ngoma nk'uko biri ubu.
Explore 1 Abami 3:6
10
1 Abami 3:8
Jyewe umugaragu wawe mbaye umuyobozi w'abantu watoranyije, abantu benshi batabarika.
Explore 1 Abami 3:8
Home
Bible
Plans
Videos