Nuko Imana imaze kubaburira mu nzozi ngo be gusubira kwa Herodi, baherako banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo.
Bamaze kugenda umumarayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati: “Byuka ujyane umwana na nyina muhungire mu gihugu cya Misiri, mugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye gushaka umwana ngo amwice.”