1
Zefaniya 3:17
Bibiliya Yera
Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza. Izakwishimana inezerewe. izaruhukira mu rukundo rwayo, izakunezererwa iririmba.’
Compare
Explore Zefaniya 3:17
2
Zefaniya 3:20
Icyo gihe ni bwo nzabacyura, kandi icyo gihe ni bwo nzabateraniriza hamwe, kuko nzabubahiriza nkabaha izina ryogeye mu moko yose yo mu isi, ubwo nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe mureba.” Ni ko Uwiteka avuga.
Explore Zefaniya 3:20
3
Zefaniya 3:15
Uwiteka yagukuyeho imanza yari yaguciriye, abanzi bawe yabajugunye hanze. Umwami wa Isirayeli, ari we Uwiteka ari muri wowe imbere, ntabwo uzongera gutinya ibibi ukundi.
Explore Zefaniya 3:15
4
Zefaniya 3:19
Dore icyo gihe nzagenza abakurenganya bose kandi nzakiza abacumbagira, kandi nzateranyiriza hamwe abari birukanywe. Abakozwaga isoni mu bihugu byose nzabatera icyubahiro, mbahe n'izina ryogeye.
Explore Zefaniya 3:19
Home
Bible
Plans
Videos