1
Abaroma 10:9
Bibiliya Yera
Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa
Compare
Explore Abaroma 10:9
2
Abaroma 10:10
kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.
Explore Abaroma 10:10
3
Abaroma 10:17
Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'ijambo rya Kristo.
Explore Abaroma 10:17
4
Abaroma 10:11-13
Kuko ibyanditswe bivuga biti “Umwizera wese ntazakorwa n'isoni.” Nta tandukaniro ry'Umuyuda n'Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi, kuko umuntu wese uzambaza izina ry'Umwami azakizwa.
Explore Abaroma 10:11-13
5
Abaroma 10:15
Kandi bābwiriza bate batatumwe? Nk'uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by'abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!”
Explore Abaroma 10:15
6
Abaroma 10:14
Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?
Explore Abaroma 10:14
7
Abaroma 10:4
kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka.
Explore Abaroma 10:4
Home
Bible
Plans
Videos