Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n'ubwo yaremewe. Kandi n'abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n'abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo.
Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akāhebwe bakora ibidakwiriye.