1
Yohana 15:5
Bibiliya Yera
“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.
Compare
Explore Yohana 15:5
2
Yohana 15:4
Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.
Explore Yohana 15:4
3
Yohana 15:7
Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.
Explore Yohana 15:7
4
Yohana 15:16
Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe.
Explore Yohana 15:16
5
Yohana 15:13
Nta wufite urukundo ruruta urw'umuntu upfira incuti ze.
Explore Yohana 15:13
6
Yohana 15:2
Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto.
Explore Yohana 15:2
7
Yohana 15:12
Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk'uko nabakunze.
Explore Yohana 15:12
8
Yohana 15:8
Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.
Explore Yohana 15:8
9
Yohana 15:1
“Ndi umuzabibu w'ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.
Explore Yohana 15:1
10
Yohana 15:6
Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk'ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya.
Explore Yohana 15:6
11
Yohana 15:11
“Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n'umunezero wanyu ube wuzuye.
Explore Yohana 15:11
12
Yohana 15:10
Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.
Explore Yohana 15:10
13
Yohana 15:17
Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane.
Explore Yohana 15:17
14
Yohana 15:19
Iyo muba ab'isi, ab'isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab'isi, ahubwo nabatoranyije mu b'isi, ni cyo gituma ab'isi babanga.
Explore Yohana 15:19
Home
Bible
Plans
Videos